in ,

Nyuma ya Philippe Coutinho uzayivamo, ikipe ya Liverpool igiye guhomba undi mukinnyi ukomeye ku buryo budasubirwaho

Ikipe ya Liverpool nyuma yo kwiyakira no kwakira amateka yuko rutahizamu wabo ukomeye Philippe Coutinho agomba kuyisohokamo mu mwaka utaha, umutoza Jurgen Klopp kurubu utorohewe na gato kubera ikibazo gikomeje kumukurikirana cyo kunganya imikino myinshi adatsinda, kurubu uyu mugabo akaba yongeye guhura n’ikibazo gikomeye cy’umukinnyi ushaka uva mu ikipe ye akajya gushakira ahandi amahaho.

Rutahizamu w’umwongereza Daniel Sturridge nyuma yo kubura mugenzi we bari bamenyeranye mu ikipe ya Liverpool ariwe Luis Suarez wayivuyemo yerekeza muri Fc Barcelona, uyu musore ntiyongeye kwibona muri iyi kipe dore ko kuva n’umutoza Jurgen Klopp yayizamo atigeze amufata nkumukinnyi yagirira icyezere akamubanzamo. Kurubu rero nkuko tubikesha ikinyamakuru The Guardian uyu musore yabwiye umuvugizi we ko adashaka kongera kwicara ku ntebe y’abasimbura y’ikipe ya Liverpool ahubwo ko agomba kumushakira ikipe azerekezamo kandi ikazamuha umwanya. Ikipe yasamiye hejuru aya makuru n’ikipe ya AC Milan yo mubutaliyani ndetse n’ikipe ya As Monaco yo mubufaransa. Aya yombi akaba yahise ashaka uburyo yaganira n ‘uyu musore kugirango bagire ibyo bumvikana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Oda Paccy yabaye iciro ry’imigani kubera ishyano yakoze

Fc Barcelona yatangiye intambara idasanzwe nindi kipe ikomeye birwanira umukinnyi ukomeye