in

Nyuma ya Osaluwe na Mbirizi Eric undi munyamahanga w’ikipe ya Rayon Sports iri joro rishobora kumusiga yasinyiye ikipe iyoboye kugeza ubu hano mu Rwanda

Nyuma ya Osaluwe na Mbirizi Eric undi munyamahanga w’ikipe ya Rayon Sports iri joro rishobora kumusiga yasinyiye ikipe iyoboye kugeza ubu hano mu Rwanda

Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko ikipe ya Rayon Sports ishaka kugira abakinnyi irekure b’abanyamahanga mu buryo bwo kugabanya umubare bizayifashe kongera imbaraga mu kwezi kwa mbere aho bizaba birimo kwanga.

Ku ikubitiro ikipe ya Rayon Sports yarekuye Mbirizi Eric werekeje mu ikipe ya Gasogi United ndetse na Rafael Osaluwe Olise bivugwa ko yamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali, Amakuru YEGOB twamenye ni uko Moussa Essenu nawe ashobora kurara mu ikipe ya Musanze FC.

Muri iyi wikendi nibwo umwe mu bayobozi b’ikipe ya Rayon Sports yagaragaye ari kumwe n’abayobozi b’ikipe ya Musanze FC bivugwa ko ibiganiro ari ibyo gushaka uko Moussa Essenu yekerekeza muri iyi kipe iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda sezo 2023/2024.

Ikipe ya Rayon Sports igiye gukomeza imyiteguro y’imikino iri imbere ya Shampiyona ndetse n’umukino iyi kipe izakina na Al-Ahly Benghazi yo mu gihugu cya Libya mu gushaka itike yo gukina imikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup uteganyijwe tariki 15 Nzeri 2023.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kubera kutiyizera ku ndeshyo ye, umunyarwenya Eric Omondi yisunze udutebe ubundi aduhagararaho kugira ngo abafana bamubone (AMAFOTO)

APR FC yasoje umukino abafana bayo imitima yahennye Police FC itaha yitotomba kubera kwibwa