Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje itabwa muri yombi ry’abantu batandatu bakekwaho uburiganya mu gushakira abana amahirwe yo kujya gutorezwa mu Irerero ry’abato rya Bayern Munich.
Abatawe muri yombi barimo Nshimiyimana David uyobora y’umupira w’Amaguru ikina mu kiciro cya 2 ikaba ibarizwa mu Karere ka Muhanga, Mukandamage Antoinette wari umutoza w’abato ba The Winners, Mberarivuze Pierre wari ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe, ndetse n’ababyeyi batatu b’abana bahinduriwe imyirondoro.
Abo bose uko ari batandatu bakurikiranyweho ibyaha birimo guhimba, guhindura, gukoresha inyandiko mpimbano no guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe ndetse n’ubufatanyacyaha kuri ibyo byaha byakozwe hagambiriwe kugabanya imyaka y’abana kugira ngo bemererwe kujya gutorezwa mu Irerero rya Bayern Munich.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko ifatwa ry’aba bantu ryakomotse ku iperereza rimaze iminsi rikorwa rigamije gutahura ibikorwa bigize ibyaha byakozwe igihe hakorwaga ijonjora ry’abana bagombaga kujya gutorezwa gukina umupira w’amaguru muri Academy ya Bayern Munich.
Akomeza avuga ko mu ibazwa rya bamwe mu bakurikiranywe, bemeza ko guhindura imyaka y’abana byakozwe babisabwe na Nshimiyimana David akaba Umuyobozi w’ikipe, naho Mukandamage Antoinette wari Umutoza w’iyo kipe akaba ari we washishikarije ababayeyi kwemera gukora ibyo umuyobozi w’Ikipe asaba.
Amwe mu makuru yamenyekanye muri iryo perereza ni uko buri mubyeyi yasabwaga gutanga amafaranga y’u Rwanda 40,000 agahabwa Nshimiyimanabivugwa ko ari ayo gufasha abana kugira ngo bashyirwe ku rutonde.
Dr. Murangira yavuze ko ibyo byaha byakozwe bigaragaramo akagambane hagati y’abatoza, Perezida w’Ikipe, abashinzwe imyirondoro mu Murenge ndetse n’ababyeyi b’abo bana.
Akenshi ako kagambane ko guhindura imyirorndoro y’abana gatangizwa kandi kagashishikarizwa n’abatoza cyangwa Perezida w’Ikipe, kuko ari bo baba bagarangaza amahirwe abo bana bagira igihe imyirondoro yabo yahindurwa bagabanya imyaka y’amavuko.
Ibi byaha bakurikiranweho biteganywa n’ingingo ya 276 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Baramutse babihamijwe n’Urukiko, bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya Miliyoni 3 na 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Icyaha cyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe giteganywa n’Ingingo ya 18 y’Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Uhamijwe iki cyaha ahabwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1, ariko atarenze miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry, asaba abantu bose kwirinda gukoresha inyandiko itavugisha ukuri mu bintu ibyo ari byo byose.
By’umwihariko RIB yavuze ko itazahagarika gukurikirana ibibera muri Siporo Nyarwanda kuko bimaze kugaragara ko ari igice gikwiriye kwitabwaho mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha bishobora gukorerwamo.
Yashomangiye ko guhindurira umukinnyi imyirondoro kugira ngo yuzuze ibisabwa ajye mu ikipe runaka ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi icyo cyaha akenshi usanga giherekejwe n’ibindi birimo no gutanga indonke.
Yemeje ko mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo ababigizemo uruhare bose babiryozwe, abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.