in

Nyuma ya Mangwende undi mukinnyi ukina kumugabane w’iburayi ntazakina umukino w’Amavubi na Mozambique kandi agenderwaho

Nyuma ya Emmanuel Imanishimwe Mangwende, undi mukinnyi ashobora kutazakina umukino u Rwanda rufitanye n’ikipe y’igihugu ya Mozambique uri kuri iki cyumweru.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo mu itangazamakuru havuzwe ko myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Imanishimwe Emmanuel Mangwende atazakina umukino u Rwanda ruzakina na Mozambique nyuma yuko FAR Rabat akinira ikomeje kumugora cyane.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko nyuma yo kuba Mangwende ashobora kudakina umukino na Mozambique, Rafael Yorke nawe u Rwanda rwari rufite ukomeye ashobora kutagaragara kuri uyu mukino. Nyuma yaya makuru twamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ntiharamenyekana impamvu nyamukuru izatuma uyu musore atagaragara kuri uyu mukino.

Umukino u Rwanda ruzakina na Mozambique kuri iki cyumweru tariki ya 18 kamena 2023, uzabera kuri Sitade mpuzamahanga y’i Huye Sitade imwe rukumbi u Rwanda rufite yemewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro kuva muri Nigeria: Abantu barenga 100 bapfuye barohamye ubwo bari mu nzira bava mu bukwe (icyateye iyi mpanuka nta muntu wagikekaga)

Inkuru nziza cyane udakwiriye gucikwa: Gihembwa kuri YouTube ntibikiri ingume kuko ku bantu 500 (subscribers) bonyine wabasha kuyorerwa idorari na YouTube