in

Inkuru y’akababaro kuva muri Nigeria: Abantu barenga 100 bapfuye barohamye ubwo bari mu nzira bava mu bukwe (icyateye iyi mpanuka nta muntu wagikekaga)

Inkuru y’akababaro kuva muri Nigeria: Abantu barenga 100 bapfuye barohamye ubwo bari mu nzira bava mu bukwe (icyateye iyi mpanuka nta muntu wagikekaga)

Abantu barenga 100 barohamye naho abandi baburiwe irengero nyuma yuko ubwato bwari bubatwaye bubirindutse mu ruzi rwa Niger mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

Ubwo bwato bwari butwaye abantu barenga 300 bavaga muri leta ya Kwara bajya muri leta ya Niger (yo mu zigize Nigeria) nyuma yo kwitabira ibirori by’ubukwe.

Abategetsi bavuze ko ibikorwa byo gushakisha no gukora ubutabazi birimo kuba.

Umutegetsi gakondo waho yavuze ko ubwo bwato bwabirindutse nyuma yuko bugonze igiti

Umuvugizi wa polisi muri leta ya Kwara yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

André Onana agiye kuguranwa abakinnyi 3 barimo Kalidou Koulibaly

Nyuma ya Mangwende undi mukinnyi ukina kumugabane w’iburayi ntazakina umukino w’Amavubi na Mozambique kandi agenderwaho