Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izakina umukino wa gicuti n’Ikipe y’Igihugu ya Equatorial Guinea ‘Nzalang National’ ku itariki ya 23 Nzeri 2022.
Uyu mukino uteganyijwe mu byumweru bibiri biri imbere uzabera mu gihugu cya Morocco, aho ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA Amavubi ari ku mwanya wa 136 mu gihe Nzalang National iri ku mwanya wa 98.
Amakuru dukesha Radio 1, ni uko Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nayo yifuza umukino wa gicuti n’Amavubi nawo ukazabera muri Morocco.
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bari bamaze igihe kinini bashinja Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ kudashakira Amavubi imikino itandukanye ya gicuti ariko iki kibazo cyamaze gukemuka.
Muri iki cyumweru umutoza w’Amavubi, Carlos Alos Ferrer azashyira hanze urutonde rw’abakinnyi azifashisha, nta gihindutse hakaba hazagaragaramo abakinnyi benshi bakina hanze y’u Rwanda.