in

Nyuma ya Byiringiro Lague, undi mukinnyi ufite impano idasanzwe muri APR FC yamaze kumvikana n’ikipe igiye kumutangaho arenga miliyoni 200

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC, Ishimwe Annicet ari ku musozo w’ibiganiro n’ikipe ya RSC Anderlecht Futures ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu gihugu cy’u Bubiligi.

Mu cyumweru gishize nibwo byamenyekanye ko Byiringiro Lague yamaze kwerekeza mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu mu gihugu cya Sweden.

Nyuma ya Byiringiro Lague wari umukinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, na Ishimwe Annicet ashobora kugurwa bitarenze uku kwezi kwa Mutarama 2023.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Ishimwe Annicet ashobora gutangwaho miliyoni 200 z’Amanyarwanda n’ikipe ya RSC Anderlecht Futures.

Ishimwe Annicet w’imyaka 19 y’amavuko, muri 2022 nibwo yongereye amasezerano y’imyaka ine, kuri ubu asigaranye imyaka itatu.

Ishimwe Annicet ni umwe mu bakinnyi b’abahanga mu Rwanda

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Alliah Cool yakoreye agashya umwana we [Video]

Umugore wa Icardi yagaragaje ibere muri videwo kuri Instagram – Videwo