in

Nyiramana ntiyitaweho / Kibonke we yahageze asanga byarangiye! Mu gusezera bwa nyuma Nyiramana hatanzwe ubuhamya ku burwayi bwe kugeza apfuye

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma Nyakubyara Chantal wamamaye muri filime ya Seburikoko nka Nyiramana, umubyeyi w’inshuti ye kuva mu bwana, yatanze ishusho y’uburwayi bwa nyakwigendera mu minsi ye ya nyuma.

Uyu mubyeyi witwa Mama Prince’ wari inshuti magara ya Nyiramana, yavuze ko akimara kubona ko inshuti ye irwaye, bagiye kwa muganga maze babura indwara gusa basanga nta maraso afite, yagize ati ”Muganga yarambwiye ngo uriteguye kumusinyira tumutere amaraso?”

Mama Prince kandi yavuze ko hari bamwe mu nshuti za nyakwigendera zamutereranye, yagize ati ”Hari umuntu w’inshuti ye nasabye ko yamukorera imbuto ariko undi amubwira ko nta mwanya afite numva ndababaye kandi bari inshuti. Rero uyu muntu yihane”.

Nyiramana yarwaye imyaka isaga 2 ageza ubwo ananuka ava ku biro 130 asigarana ibitageze kuri 30. Mama Prince kandi yavuze ko Chantal yasize amubwiye ngo azite ku bana be.

Ubwo Nyakubyara yari ageze mu marembera, Intare y’Ingore ukina muri Seburikoko yitwa Siperansiya niwe watabajwe bwa mbere.

Siperansiya yabwiye Mama Prince ko agiye kohereza Clapton Kibonke. Mama Prince yahise anahamagara Ndahiro Valens Papy ukorera BTN tv. Clapton Kibonke we yarahageze asanga byarangiye.

Mama Prince ati:”Mwa bantu mwe nabayeho nk’imfubyi muri uyu mujyi, nta kintu nabuze Chantal yampaye byose ariko nzita ku bana be Imana izamfashe.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Barasa neza nk’intobo”: Ally Soudy yikoreye ishyano ubwo yifotozanyaga n’ihene maze bituma abantu bahita babona neza ko asa nkayo -AMAFOTO

“Wanteyeho kashe” Element yaje guterwaho kashe n’umukobwa umurusha imyaka isaga 10, urukundo nirwogere