in

Nyewe ikipe nzakina nayo ni Police FC gusa! Umuyobozi w’Intare FC yaciye amazimwe yemeza ko ibyo gukina na Rayon Sports byabaye umugani

Umuyobozi w’Intare FC, Afande Katibito Byabuze, yatangaje ko kugeza ubu batiteguye gukina na Rayon Sports uko FERWAFA yabigenza kose.

Uyu munsi nibwo umukino w’ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’Intare FC wagombaga kuba nyuma y’igihe kitari gito usubitswe kubera impamvu zimwe na zimwe zitandukanye.

Mu kiganiro uyu muyobozi yagiranye na Fine FM, yatangaje ko Intare FC ayobora iteguye gukina na Rayon Sports ahubwo ikipe ye irimo gutegura Police FC. Yaje kwemeza ko ibyo FERWAFA yakora byose ngo niyo bamurasa ntiyiteguye guhindura icyemezo yafashe.

Umukino ubanza wahuje ikipe ya Rayon Sports n’Intare FC warangiye ikipe ya Rayon Sports itsinze ibitego 2-1 nabwo bigoranye cyane.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu niwe mugabo w’umunyamahirwe mbonye muri 2023 (AMAFOTO)

I Musanze havutse indi mpano mu muziki mutari muzi