in

Adolphe ufatira Rayon Sports yavuguruje ibyavuzwe ko yashatswe na APR FC anashimagiza cyane Ramadhan Kabwili

Umuzamu wa Rayon Sports Hakizimana Adolphe yavuguruje ibyavuzwe ko yashatswe na APR FC anavugako Ramadhan Kabwili ari umuzamu mwiza Rayon Sports yazanye.

Mu minsi yanyuma ya sezo 2021/2022, uyu muzamu wa Rayon Sports yahuye n’ikibazo kimvune cyatumye kugeza ubu atarakandagira mu kibuga mu mikino yose iyi kipe ye yakinnye.

Mu kiganiro yahaye Rwandamagazine, Adolphe yatangaje ko ubu ameze neza kandi aragaruka mu kibuga vuba.

Yagize Ati” Ubu meze neza ntakibazo mfite. Abakunzi ba Rayon Sports nabizeza ko isaha n’isaha barambona mu kibuga kuko natangiye imyitozo hamwe n’abandi.”

Uyu muzamu yakomeje avuga ko Ramadhan Kabwili ari umuzamu mwiza uje gukorana nabo.

Yagize Ati” Ramadhan Kabwili ni umuzamu mwiza kandi uje gukorana natwe.”

Hakizimana Adolphe yanavuze uko abona ikipe ya Rayon Sports uyu mwaka.

“Abakinnyi twari kumwe umwaka ushize ntabwo bari babi ahubwo ntamahirwe twagiye tugira gusa ndacyekako uyu mwaka tuzaba tumeze neza kurenze umwaka ushize.”

Uyu mukinnyi yakomeje anyomoza amakuru yavugaga ko yashatswe cyane na APR FC.

“Ayo makuru nanjye sinzi aho yavuye, nayumvise nkuko mwayumvise, ntagihamya cy’aho yaturutse navuga ngo naha ngaha. Ntamuntu wo muri APR FC twavuganye, ngize uwo mvuga naba mbeshye.”

Nyuma yaho Rayon Sports ibuze uyu muzamu wasimburaga Kwizera Olivier nawe wavuye muri iyi kipe, muri iyi meshyi yaguze abarimo Amani wavuye muri Bugesera FC ndetse na Ramadhan Kabwili wavuye muri Tanzania baje basanga uyu Adolphe ndetse na Bonheur.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubwinshi n’imifanire y’abafana ba Rayon Sports iri kubica hanza aha (Amafoto)

Nyaruguru; umwalimu yirukanwe azira gusindisha abanyeshuri b’abakobwa