in

Nyaruguru: Abagabo barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abagore babo bishakiye, bakoze inama idasanzwe bituma nabo bakora ‘Akagoroba k’abagabo’ kugira ngo barebe uko nabo bakirwanaho

Abagabo barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abagore babo bishakiye, bakoze inama idasanzwe bituma nabo bakora ‘Akagoroba k’abagabo’ kugira ngo barebe uko nabo bakirwanaho

Abagabo bo mu Murenge wa Ngera, mu Karere ka Nyaruguru, baremye itsinda ribahuza bise “Akagoroba k’abagabo” rigamije kurandura ihohoterwa ribakorerwa n’andi makimbirane yo mu muryango.

Aba bagabo bavuga ko baremye iri tsinda kugira ngo barandure amakimbirane, intonganya ndetse bagabanye no gukubitwa n’abo bashakanye.

Umwe yavuze ko mbere yo gukora ako kagoroba bahohoterwaga n’abagore babo gusa ngo ubu byaragabanyutse.

Undi nawe ati”Twagiraga amakimbirane cyane yaterwaga n’ubushoreke n’uburaya.Nashatse umugore, nta sezerano twagiranye. Ariko aho maze kwigishwa, ubu twarasezeranye muri leta no kwa padiri.Ubundi nari umuntu w’umusinzi,hamwe nta bona ikaye y’umunyeshuri ariko ubu ndatekanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko aka kagoroba k’abagabo ari agashya, kazafasha kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo.

Mu kagoroba k’abagabo mu Murenge wa Ngera, baganira n’ibijyanye n’iterambere ndetse bagakusanya amafaranga abafasha kwiteza imbere no kuguriza umunyamuryango ubyifuza.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Noneho barajyendera muri Private Jet! Rayon Sports yagarutse mu bintu byayo nyuma y’imyaka ine baribagiwe uko bikorwa kuko babirebaga kuri ‘status’ y’abacyeba

Inkuru y’inshamugongo yatashye mu mitima y’abakunzi ba ruhago nyuma yo kumva umufana wavuye iwabo agiye gufana yarangiza agapfa atari yinjira no muri sitade