in

Noneho barajyendera muri Private Jet! Rayon Sports yagarutse mu bintu byayo nyuma y’imyaka ine baribagiwe uko bikorwa kuko babirebaga kuri ‘status’ y’abacyeba

Rayon Sports yagarutse mu bintu byayo nyuma y’imyaka ine baribagiwe uko bikorwa kuko babirebaga kuri ‘status’ y’abacyeba.

Bidasubirwaho ikipe ya Rayon Sports yamaze gukatisha itike yo gukina imikino ya CAF Confederation Cup 2023-24 nyuma y’uko APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga mu mikino Nyafurika 2019 mbere ya Covid-19.

Ubusanzwe iyo ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro, ikipe yabaye iya kabiri muri shampiyona niyo yasohokeraga u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

Nk’ibisanzwe iyatwaye shampiyona niyo igomba gusohoka muri CAF Champions League.

Umwaka ushize nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahinduye itegeko maze rivuga ko mu gihe ikipe yatwaye shampiyona itwaye n’igikombe cy’Amahoro, iyageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro izajya iba ari yo isohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

Ibyo byaje gufasha Rayon Sports kuko iri ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ikaba izanahura na Apr Fc yegukanye shampiyona.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kayonza: Umugabo yifungiranye n’umugore we maze amuhata ikinyafu bisaba ko abaturanyi baca urugi kugira ngo batabare nyamugore kuko iyo batinda yari no kuhasiga ubuzima

Nyaruguru: Abagabo barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abagore babo bishakiye, bakoze inama idasanzwe bituma nabo bakora ‘Akagoroba k’abagabo’ kugira ngo barebe uko nabo bakirwanaho