in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO NdababayeNdababaye

Nyarugenge:inkumi y’ikimero yafatiwe mu kabari , nyuma y’aho umusore bari kumwe amutayemo atishyuye.

Inkumi yo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge yakubitiwe na ba nyiri akabari yari yanywereyemo inzoga anariramo inkoko we na bagenzi be babiri nyuma yo kubura amafaranga yo kwihyura.

Uwo mukobwa yahuye n’uruva gusenya ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku itariki ya 25 Ukuboza 2021 mu Murenge wa Nyakabanda Akarere ka Nyarugenge.

Abatangabuhamya bemeza ko hari umusore wasohokanye n’umukunzi we kuri Noheli amubwira ko agiye kumugurira inzoga n’inkoko mu kabari gaherereye muri aka gace nyuma aza kuhamuta arigendera bituma bamubuza kuhava atishyuye.

Bavuga ko uyu musore n’umukunzi we bari banyoye inzoga barya n’inkoko ari na byo umusore yagiye atishyuye bituma umukunzi we agirwa ingwate kugira ngo ayo mafaranga aboneke.

Ubwo umukozi wari wabakiriye yishyuzaga uwo mukobwa yahamagaye umukunzi we asanga telefone yayikuye ku murongo.

Uwitwa Karamira Rodrigue wo mu Murenge wa Gitega, yavuze ko uyu mukobwa kugira ngo arekurwe byabaye ngombwa ko abandi bagabo bari muri ako kabari bateranya amafaranga bari bafite.

Yagize ati “Umukobwa nyine umusore yamukinnye umutwe bararya arangije ahita amucika baba ari we bafata biba ngombwa ko bamufata kugira ngo ahamagare uwo musore.”

Uwo mukobwa yavugaga ko uwo muhungu bari bamaze iminsi mike bamenyanye kandi yari yamubwiye ko amusohokanye kugira ngo amugurire inkoko kubera ko ari cyo kintu yamubwiye ko akunda cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kazibake Frederick
Kazibake Frederick
3 years ago

Ntiwumvase ko umukobwa yahindutse agaca!yazize gutumirwa nawe agatumira,nabo mbese bagiye batugurira natwe iyo nkoko ntabwo yaturyohera?kubunza ubusa gusa!narumiwe mbandoga Kajigija

Shema
Shema
3 years ago

Sinkibyo byose se ahubwo bajye barya ibyo babasha kwiyishyurira.

Musore, Tsindira umutima w’umukobwa ukoresheje ubu ibiryo bworoshye.

Karongi : Abantu 8 batawe muri yombi bashinjwa kwica uwo basangiye nawe noheli