in

Nyarugenge habereye impanuka iteye ubwoba aho umunyonzi agonganye n’imashini ikora umuhanda

Nyarugenge habereye impanuka iteye ubwoba aho umunyonzi wari utwaye gas agonze  imashini ikora umuhanda.

Ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, mu Karere ka Nyarugenge umurenge wa Nyamirambo habereye impanuka iteye ubwoba.

Umunyonzi wari ari kumanuka mu muhanda wa Miduha – Mageragere urimo gukorwa, yagonze imashini ikora umuhanda ayikubitaho umutwe, igare rye ryangiritse bikomeye ndetse nawe ubwe arakomereka bikomeye.

Uyu munyonzi yamanutse n’umuvuduko mwinshi ahurirana n’imashini iri gukata, iri mu kazi kayo.

Imbangukira gutabara yatabaye byihutirwa, umurwayi ahabwa ubufasha bw’ibanze ubundi yerekezwa ku bitaro bya Nyarugenge, gusa umunyonzi yakomeretse bikabije ku buryo adahabwa amahirwe yo kuza kurokoka.

Polisi y’igihugu ikomeza kwibutsa abatwara ibinyabiziga kwirinda kugendera ku muvuduko uri hejuru kuko ushyira mu kaga ubuzima bwabo.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umupira bawutegeka ku kirenge! Ikipe ya Al Hilal Benghazi yitegura gucakirana na Rayon Sports yakoreye imyiyozo i Nyarugenge maze aba-Rayon bikangamo kubera ubuhanga bw’aba barabu (VIDEWO)

Abakobwa babyinanye na Titi Brown baje ku rukiko aho yari agiye gusomerwa imyanzuro y’urubanza bataha bimyiza imoso (AMAFOTO)