in

Nyanza: Umwana w’umunyeshuri yishwe n’ikaramu 

Nyanza: Umwana w’umunyeshuri yishwe n’ikaramu

Umwana wiga mu ishuri ribanza riri mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza yamize akabuno k’ikaramu (agapfundikizo k’inyuma k’ikaramu) ubwo yari mu ishuri arapfa.

Uyu mwana yitwaga Dushime Patrick akaba yari afite imyaka 9 yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarutovu, mu kagari ka Ngwa, mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Uyu mwana ajya kumira aka kabuno ko ku ikaramu yari ari kumwe na bagenzi be nuko kwa kundi abana barya amakaramu akabuno karamucika arakamira n’uko aho kugira ngo kamanuke mu muyoboro wibiryo gahita kigira mu mwanya w’ubuhumekero.

Ako gahera benshi bakunze kwita akabuno niko kahagamye mu mwanya wubuhumekero agahita apfa.

Pasitori Kabayiza Louis umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Nyarutovu avuga ko ibi bikimara kuba bahise bahamagaza ubutabazi bwihuse nuko umwana bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Gatagara biranga, yoherezwa ku Bitaro bya Nyanza ariho yaguye.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Nta magambo yasobanura urukundo mbakunda”: Rider Man yatakagije abakobwa be mu buryo budasanzwe

“Uwo mu tipe mu gufi ararenze”: Kenny Sol yeretswe urukundo rudadanzwe ahigika Ariel Wayz bari bahanganye