in

Nyanza: Umuvuzi g’akondo w’ihaye kuvura indembe yahuye n’akaga gakomeye nyuma yuko uwo yavuraga apfiririye iwe

Nyanza: Umuvuzi g’akondo w’ihaye kuvura indembe yahuye n’akaga gakomeye nyuma yuko uwo yavuraga apfiririye iwe.

Urimubenshi w’imyaka 62 y’amavuko iwe hapfiriye umukecuru w’itwa NYIRABAJYAMBERE Marthe w’imyaka  65 y’amavuko, akaba yari yaje aje kwivuza.

Ni mu mudugudu wa Karambi, mu kagari ka Nyarusange mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Umuryango w’uriya wiyita umuvuzi uvuga ko yari ahamaze umunsi umwe, naho abaturanyi be bavuga ko  nyakwigendera yari ahamaze icyumweru.

Uwapfuye akomoka mu mudugudu wa Nyaruvumu mu kagari ka Kabirizi Umurenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.

Umurambo wajyanwe mu bitaro bya Nyanza, naho uriya wiyita umuvuzi gakondo RIB yamutaye muri yombi ngo agire ibyo abazwa.

Ivomo:UMUSEKE.rw

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nta muntu waruziko Vava Dore Imbogo yaba Romantic gutya(Videwo)

Amafoto; Kivumbi yaguranye umwenda y’ibihugu n’umuhanzi wo mu Burundi