in

Nyanza: umugabo ufite inkomoko muri Kongo aracyekwaho gusambanya ihene

Umugabo bivugwa ko afite inkomoko mu gihugu cya Republican iharanira demokarasi ya Kongo biravugwa ko yasambanyije ihene mu karere ka Nyanza.

Uyu mugabo witwa Manasi Lamazani yafatiwe mu Mudugudu wa Runyonza mu Kagari ka Masangano, Umurenge wa Busoro, aho yari amaze iminsi acumbitse ku bw’impamvu z’akazi, aho yakoreraga kompanyi yo muri aka gace.

Bivugwa ko uyu mugabo yafatiwe muri ako gace asambanya ririya tungo bityo agahita ahururizwa.

Abaturage bavuga ko nyuma yuko uyu mugabo afashwe ari gukora aya mahano, habayeho kwiyambaza inzego, ndetse aza gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ubu akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya Busoro.

Biravugwa ko uyu mugabo yari amaze igihe gito muri aka gace , ahacumbitse.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Icyatumye Pattyno Comedy arekera gukina filime kiramenyekanye

Harashakishwa umuryango w’umwana umaze igihe arwariye mu bitaro bya Gisenyi atabasha kuvuga