Hashize iminsi mike hatangajwe inkuru y’umugabo wo mu Karere ka Nyanza wakubiswe ifuni n’umugore we,kuri ubu uyu mugabo yitabye Imana.
Nyakwigendera yaguye mu bitaro bya CHUB, umurambo we uzanwa mu rugo rukuru, abaturage baba ariho bakura umurambo wa Ignace Bigenimana w’imyaka 42 y’amavuko bawujyana kuwushyingura mu irimbi riri ahitwa i Gisake.
Nyakwigendera Ignace Bigenimana yaramaze iminsi arwaye aho yajyanwe mu bitaro bya Nyanza birananirana bamwohereje mu bitaro bya CHUB i Butare agwayo.
François Hategikimana warumurwaje, ku irimbi yavuze ko hari ijambo ryanyuma yamubwiye mbere yo gushiramo umwuka.
Yagize ati“Bigenimana yarakomerewe n’ubuzima ariko ajya gupfa yambwiye ko nzirinda gushaka abagore babiri kuko utazize inarashatse azira inarabyaye.”
Nyakwigendera Ignace Bigenimana yabaga mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagari ka Gacu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.
Uburwayi bwe bwumvikanye muri iki cyumweru byavugwaga ko yakubiswe ifuni n’umugore we wa kabiri babyaranye umwana ugeze mu kigero cy’imyaka 8.