in

Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona! Abamotari n’abashoferi barenga 250 bongeye gufatwa birengagije ibyo basabwe

Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona! Abamotari n’abashoferi barenga 250 bongeye gufatwa birengagije ibyo basabwe.

Polisi y’u Rwanda yafashe ibindi binyabiziga 258 birimo imodoka n’amapikipiki bitari bicanye amatara, mu bikorwa byakorewe mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

Byafashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 15 no ku wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023.

Harimo moto 160 n’imodoka 98 zafatiwe muri ibyo bikorwa, ba nyirabyo bategekwa kwishyura amande.

Amatara magufi y’amapikipiki na velomoteri bigenda mu nzira nyabagendwa agomba gukoreshwa igihe cyose no mu buryo bwose.

Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange na zo zigomba gucana amatara y’imbere mu binyabiziga kuva ku isaha ya saa 6h00 z’umugoroba.

Izindi modoka zafashwe ni izakoreshaga inzira nyabagendwa nijoro zidacanye amatara.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hafi miliyari! Hatangajwe umutwaro w’amafaranga umuntu ushaka kwitirirwa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda agomba kuza yitwaje

Umunyamakuru wa RBA, Ingabire Egidie Bibio yamaganiye kure abo kuri Twitter bari bagize igitaramo Vestine na Dorcas bavuga ko aribo bakobwa b’amasugi basigaye mu Rwanda