in ,

Nyampinga wa Espagne yaba asigaye akundana na Cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo is rumoured to be dating model Desire Cordero

Nyampinga wa Espagne umwaka wa 2014, Desiré Cordero biravugwa ko ashobora kuba ari mu rukundo n’umukinnyi ukomeye ku Isi Cristiano Ronaldo, aba bombi bamaze igihe basohokana ibintu bitari bisanzwe hagati yabo.

Cristiano Ronaldo has been reportedly seeing Desire Cordero for a month

Ikinyamakuru Corazón Czn cyatangaje ko gifite ibimenyetso bigaragaza ko gukururana kwa Cristiano Ronaldo na Desiré Cordero (Miss Espagne 2014) byakajije umurego mu kwezi gushize ari nabwo ibyo gukundana kwabo byatangiye kuvugwa cyane.

Miss Desiré Cordero w’imyaka 22 y’amavuko amaze igihe gito yimukiye mu Mujyi wa Madrid kugira ngo yegere hafi ya mugenzi we Cristiano, mu bihe byo kwishimisha kandi aba bombi ngo baba bari kumwe muri iyi minsi.

Cordero is a former miss Spain winner

Uyu mukobwa kandi ngo amaze iminsi agaragara mu gace Ronaldo atuyemo ka La Finca[ gafatwa nka Beverly Hills] mu Mujyi wa Mdrid.

Miss Desiré Cordero yakundanye n’abasore batandukanye barimo Alvaro Hierro [umuhungu wa Fernando] ndetse na Enzo Renella [wahoze akinira ikipe ya Betis Seville].

Cristiano na Miss Desiré Cordero ngo basigaye bagaragaza cyane ko buri wese yita kuri mugenzi we byihariye kuko menshi mu mafoto uyu mukobwa ashyira kuri Instagram Ronaldo akandaho ‘Like’ undi na we akabigenza uko.

 

Iki kinyamakuru kivuga ko Cristiana yifuje kera kugirana umubano na Miss Espagne 2014 ariko ntibimukundire kuko yari afite abandi yakundanaga na bo. Nyuma yo kumenya ko nta musore afite, Ronaldo yahise yiyigereza cyane uyu mukobwa ukomoka i Séville.

Cristiano Ronaldo nta wundi mukunzi afite uzwi nyuma yo gutandukana na Irina Shayk mu mwaka wa 2015, yagiye avugwaho inkuru z’uko akundana n’abandi bakobwa b’ibyamamare ariko bikarangira zibaye impuha.

 

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore bamwe mu bastar nyarwanda inzozi zapfubanye

Uyu myugariro wa APR FC yiyeguriye umukobwa ndetse ibyabo bigeze aharyoshye (amafoto)