imikino
Nyampinga wa Espagne yaba asigaye akundana na Cristiano Ronaldo

Nyampinga wa Espagne umwaka wa 2014, Desiré Cordero biravugwa ko ashobora kuba ari mu rukundo n’umukinnyi ukomeye ku Isi Cristiano Ronaldo, aba bombi bamaze igihe basohokana ibintu bitari bisanzwe hagati yabo.
Ikinyamakuru Corazón Czn cyatangaje ko gifite ibimenyetso bigaragaza ko gukururana kwa Cristiano Ronaldo na Desiré Cordero (Miss Espagne 2014) byakajije umurego mu kwezi gushize ari nabwo ibyo gukundana kwabo byatangiye kuvugwa cyane.
Miss Desiré Cordero w’imyaka 22 y’amavuko amaze igihe gito yimukiye mu Mujyi wa Madrid kugira ngo yegere hafi ya mugenzi we Cristiano, mu bihe byo kwishimisha kandi aba bombi ngo baba bari kumwe muri iyi minsi.
Uyu mukobwa kandi ngo amaze iminsi agaragara mu gace Ronaldo atuyemo ka La Finca[ gafatwa nka Beverly Hills] mu Mujyi wa Mdrid.
Miss Desiré Cordero yakundanye n’abasore batandukanye barimo Alvaro Hierro [umuhungu wa Fernando] ndetse na Enzo Renella [wahoze akinira ikipe ya Betis Seville].
Cristiano na Miss Desiré Cordero ngo basigaye bagaragaza cyane ko buri wese yita kuri mugenzi we byihariye kuko menshi mu mafoto uyu mukobwa ashyira kuri Instagram Ronaldo akandaho ‘Like’ undi na we akabigenza uko.

Iki kinyamakuru kivuga ko Cristiana yifuje kera kugirana umubano na Miss Espagne 2014 ariko ntibimukundire kuko yari afite abandi yakundanaga na bo. Nyuma yo kumenya ko nta musore afite, Ronaldo yahise yiyigereza cyane uyu mukobwa ukomoka i Séville.
Cristiano Ronaldo nta wundi mukunzi afite uzwi nyuma yo gutandukana na Irina Shayk mu mwaka wa 2015, yagiye avugwaho inkuru z’uko akundana n’abandi bakobwa b’ibyamamare ariko bikarangira zibaye impuha.


-
Imyidagaduro9 hours ago
Bahavu Jannet wamenyekanye nka Diane muri city maid yakoze ubukwe (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Ndimbati yambitse impeta Shaddyboo ubwo bari muri studio za RBA (amafoto)
-
Imyidagaduro6 hours ago
Kimenyi Yves yateye ivi asaba Miss Uwase Muyango ko yazamubera umugore (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Junior Giti yakije umuriro kuri PK wamwibasiye|Avuga ko namufata bazakizwa na RIB.
-
Izindi nkuru2 days ago
Wa mukobwa mwiza wari utegereje gupfa Imana iramutabaye| Abagiraneza bamufashije kujyanwa kwa Muganga| Josiane
-
Izindi nkuru1 day ago
Umusore n’umukobwa bemeye kwihambira iminyururu amezi 3 ngo basuzume urukundo rwabo.
-
inyigisho8 hours ago
Dore ibintu bibabaza abagore bikabatera kwibaza ukuntu babaye amasugi kandi bafite abagabo.
-
Imyidagaduro2 days ago
Umuhanzi Platini biravugwa ko agiye gukora ubukwe mu ibanga rikomeye.