in

Nyamirambo umuriro uzaka! Hamenyekanye ikipe y’ubukombe muri Africa izacakirana na Rayon Sports kuri ‘Rayon Day’

Mu mukino wa gicuti wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wa “Rayon Day”, ikipe ya Rayon Sports izakina na Gor Mahia FC yo muri Kenya, itegerejwe i Kigali mu kwezi gutanga.

“Rayon Day” ni umunsi uhuza abakunzi ba Murera, bakerekwa abakinnyi izakoresha mu mwaka mushya w’imikino ndetse ikanakina umukino wa gicuti. Ukazaba tariki 5 Kanama 2023, kuri Kigali Pele Stadium.

Gor Mahia nayo iri kwitegura umwaka wayo w’imikino aho izakina na Rayon Sports nayo yitegura gukina CAF Confederation Cup.

Zombi zigiye kongera guhurira mu wa gicuti uzabera kuri Kigali Pelé Stadium kuri ’Rayon Sports Day’ aho ubuyobozi bwa Murera bwavuze ko uzaba kandi ari “umunsi wo gutangaza abafatanyabikorwa bashya, imyambaro, abakinnyi n’abatoza bashya.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Moses SHYAKA
Moses SHYAKA
1 year ago

Ariko mwabanyamakuru mwe mujye mubanza musuzume ibyo mwanditse. None se Kamena niryari ???

Ese iyo ukase ibitunguru birakuriza? Ese waruziko bifite akamaro gahambaye ku buzima? Dore ibintu 6 biratuma uzajya ukata ibitunguru buri munsi

Amakuru atari meza kuri Youssef Rhab wari utegerejwe i Kigali n’abakunzi ba Murera