in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Nyamirambo: Umugabo asanze umugore we aryamanye n’umusore mu buriri bwe ashaka kubica, dore ibibaye (Video)

Mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Nyamirambo umugabo witwa Munyaneza Jean Bosco yasanze umugore we uryamye n’undi musore maze ahita abafungira ashaka kwambura ubuzima uwo mugabo yasanze iwe maze akizwa n’ababafunguriye.

Nkuko tubikesha BTN TV ngo uyu Jean Bosco utari ubanye neza n’umugore we yari amaze igihe ataba mu rugo nyuma yaho ubuyobozi bwari bwaramusabye kujya gushaka itike yo guha umugore we bari bameranye nabi kugirango abashe gutaha iwabo.Ubwo uyu mugabo yagarukaga iwe aje kureba uko umugore we abayeho yasanze umugore we yiryamiye n’undi musore witwa Safi.Uyu mugabo avuga ko yari amaze iminsi yumva abantu bavuga ko umugore we ateretana n’abandi bagabo ariko ntabyemere kuko atari yamufatiye mu cyuho.

Uyu mugabo ubwo yasangaga uwo Safi aryamanye numugore we yahise abafungirana mu nzu.Bivugwa ko Jean Bosco yari afite umugambi wo kwica uyu mugabo wamusambanyirizaga umugore nk’uko abaturage babitangaje.

Abaturage bakomeje bavuga ko abashinzwe umutekano bahise bafungurira wa mugabo numugore basambanaga ndetse barabacikisha ,ibintu bitabashimishije na gato.Benshi bagaye uyu muģore wabonye umugabo we adahari agahita azana abandi bagabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu mukobwa yavuze ibinyoma umusore bahuriye kuri Facebook yamubeshye bikarangira yisanze agiye gukina mu mashusho y’urukozasoni

Amashusho y’umugore wakojejwe isoni n’inzara ze ndende yaciye ibintu.