Nyamirambo-Nyarugenge:habereye impanuka ikomeye umunyonzi ameneka agatuza.
Mu murenge wa Nyamirambo , Akarere ka Nyarugenge habereye impanuka ikomeye y’umunyonzi wagongewe mu ikorosi rya Kivugiza.
BTN Tv dukesha iy’inkuru ivuga ko iy’impanuka yabaye kuwa gatanu tariki 2 Ukuboza 2022, aho umunyanzi wamanukaga yerekeza Rwarutabura ,mu muhanda uhagana mu miduha ,yagonganye n’imodoka yazamukaga igana i Nyamirambo agahita yangirika bikomeye .
Abaturage babonye iy’impanuka bavuga ko ,uyu muhanda atari ubwa mbere ubereyemo impanuka ukurikije uburyo ikorosi ryawo rimeze ,ndetse ariko kandi uyu munyonzi we bikaba byatewe no kuba yasanze uyu muhanda wamenetsemo amavuta akaba ariyo ashobora kuba yamunyereje akisanga yagonganye n’iyo modoka.
Uyu munyonzi yangiritse bikabije ,kuburyo ngo amenyo ye ,yangiritse bikomeye ,agatuza kakaba ngo kavunitse ndetse n’amaguru akaba yangiritse.