in

YEGOKOYEGOKO NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE NdabikunzeNdabikunze

Nyamirambo: Abaturage baratabaza kubera ibyo indaya zisigaye zibakorera.

Abatuye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, cyane cyane ahazwi nka Cosmos,baratabaza bavuga ko babangamiwe bikomeye n’umunuko w’inkari usigaye wumvikana cyane muri ako gace, bagakeka ko uterwa n’indaya zikunze kuba zishakira abakiliya hafi aho, zakenera kwihagarika zikihugika ku muhanda.

Abatuye muri aka gace bagarutse ku miterere y’icyo kibazo, bavuga ko kibangamye cyane cyane ku bana bakunze kuba bakinira ku muhanda.nk’uko Igihe yabitangaje

Kabandana Patrick yasabye ko ubuyobozi bukwiriye kugira uruhare mu gukemura icyo kibazo.

Ati “Dukeneye gukorerwa ubuvugizi kuko iki kibazo kimaze gufata indi ntera, iyo tunyuze hano nijoro haba hari impumuro mbi cyane ku buryo biba bigoye kuhanyura, abahaturiye bo bahora bataka kuko abana baho bashobora kuhandurira indwara zituruka ku mwanda.”

Muhire Innocent na we yasabye ko ubuyobozi bukwiriye gukurikirana izi ndaya kuko zanavuzweho andi makuru arimo ko zikorana n’abandi bagabo mu kwambura abakiliya, ibiteza umutekano mucye.

Ati “Imikorere yabo iteye impungenge abatuye muri ibi bice, usanga zikurura umutekano mucye kuko hari amakuru ko zijya zambura abakiliya bazo mu masaha y’ijoro ku bufatanye n’abandi bagabo. Ikindi hano hatuye abantu benshi, ku buryo iyo zisakuje nijoro bituma abantu bataryama neza, twasabaga ko ubuyobozi bugira icyo bubikoraho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirera Marie Rose, yavuze ko ubusanzwe izi ndaya zagakoresheje ubwiherero bw’amacumbi ari hafi y’aho zishakira abakiliya.

Yagize ati “Hariya impamvu haba indaya nyinshi ni uko haba n’amacumbi menshi, gusa nkeka ko bakoresha ubwiherero bwo muri ariya macumbi ariko natwe tugiye kubikurikirana turebe uko bimeze.”

Iki kibazo kiganje cyane ku mihanda ikikije umuhanda munini uva i Nyamirambo ku Ryanyuma ugana mu Mujyi, iyo mihanda mito ikaba ihuza isoko rya Nyamirambo n’ibice nko kuri Rafiki ndetse ugakomeza ukagera ku muhanda wo kwa Mutwe.

Iyi mihanda mito nta matara yo ku mihanda ifite, ari na kimwe mu byo abahaturiye baheraho bavuga ko hagaragara ibikorwa nk’ibi by’umutekano mucye. Ni mu gihe ari imihanda ikikijwe n’inyubako nyinshi zituyemo abantu, ndetse n’amacumbi atandukanye, utubari n’ibindi bikorwa byinshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yashavujwe n’umukunzi we yasanze amuca inyuma ,nyuma yo kumutangaho akayabo(videwo)

Umunyamideli Vera Sidika uzwiho ikibuno gikurura abagabo, yasengeye umwana we mu buryo busekeje.