in

Umunyamideli Vera Sidika uzwiho ikibuno gikurura abagabo, yasengeye umwana we mu buryo busekeje.

Vera Sidika, umugore uzwiho kugira ikibuno gikurura abagabo muri Kenya, amaze amezi abiri yibarutse umwana we w’imfura yatangaje ko amusengera ngo ntazagire imisatsi y’imikorano.

Nyuma yuko abyaye umwana we wambere, Vera yagiye agaragaza cyane ko yishimiye kubyara ndetse ntasiba gushyira amafoto atandukanye yuyu mwana kumbuga ze.

Abicishije kurubuga rwe rwa instagram kuri story yashyizeho amafoto y’uyu mwana yerekana imisatsi ye.

Vera Sidika mu magambo yanditse yavuzeko asenga asaba Imana ngo izamurindire umwana we ntazishyiremo imisatsi cyangwa inzara by’ibikorano.

Yagize ati “Ndasenga ngo ntazagire inzara n’imisatsi y’imikorano n’ibindi ahazaza he,ameze neza uku asa”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyamirambo: Abaturage baratabaza kubera ibyo indaya zisigaye zibakorera.

Victor Osimen muri 28 bazifashishwa muri AFCON ba Nigeria