Umukinnyi wa filime z’uruhererekane hano mu Rwanda uzwi kw’izina rya Killaman yikombye bikomeye cyane abantu bashaka ku musenyera umuryango.
Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv n’umunyamakuru Murungi Sabine yavuze ko byatangiye hari umuntu utazwi woherereje ubutumwa umugore we amubwira ko ngo umugabo we na Nyambo baryamana.
Ibyo byababaje umugore we cyane gusa ntiyabyitayeho cyane kuko aziko ari abashaka gushyira umugabo we hasi bitewe n’ukunu ari gutera imbere muri Cinema nyarwanda.