in

Nyamasheke: Umwalimu yishwe ajanjaguwe agahanga nyuma yo kugura icupa ry’urwagwa akima umuturanyi we wari waje gutega imireko

Umwalimu yatowe mu muhanda rwa gati yashanjaguwe umutwe n’abantu batari bamenyekana.

Uyu yatowe mu muhanda wa Kirambo-Susa, mu mudugudu wa Musagara, akagari ka Kigarama, umurenge wa Kanjongo, akarere ka Nyamasheke.

Irambona Daniel w’imyaka 34, yasanzwe mu muhanda yapfuye aho agahanga bari bakajanjaguye.

Amakuru ya mbere kuri uru rupfu yamenywe n’umumotari n’umugenzi yari atwaye saa yine z’ijoro zo ku wa 12 Kamena, aho bahise babimenyesha Gitifu w’akagari ka Raro muri uyu murenge.

Nk’uko bitangazwa na BWIZA.COM, ngo Irambona yagiye kunywera muri santere y’ubucuruzi ya Kigarama, mu kabari k’uwitwa Nteziryayo Thacien, agura icupa ry’urwagwa, yima umuturanyi we witwa Sakindi Hesron.

Uwimwe ku nzoga biramurakaza cyane batangira guterana amagambo, biza kuvamo ubushyamirane bukaze, mu masaa yine z’ijoro bataha batongana, na rya cupa ry’urwagwa Irambona aritahanye agenda asomaho, amwima, induru ikarushaho.

Uwatanze amakuru yagize ati: “Ntituzi icyo yaba yaramukubise nyir’izina,ariko amakuru ni uko twumva ko bageze haruguru y’urugo rwa Sakindi Hesron, Sakindi akinyabya mu rugo akazana umupanga akamusatura agahanga, umugabo akikubita hasi ahita yuma.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo Cyimana Kanyogote Juvénal, yemereye umunyamakuru ko koko Irambona Daniel yishwe amenwe agahanga, hamaze gufatwa abantu 4 barimo nyir’akabari banywereyemo, Nteziryimana Thacien, Sakindi Hesron ukekwaho urwo rupfu n’abandi 2 bari kumwe muri ako kabari, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Musanze: Umugore yagerageje kwiyahura nyuma yo kureba aho yabitse udufaranga twe agasanga harera dee

Amakuru agezweho: Gacinya Deny Ferwafa iramushinja ubunyangamugayo