in

Nyamasheke: Imodoka yari itwaye umugeni yagonganye na Scania maze umwe ahita ahasiga ubuzima abandi 16 bajyanwa mu bitaro ari indembe (AMAFOTO)

Nyamasheke: Imodoka yari irimo umugeni yakoze impanuka ikomeye cyane maze umwe ahita ahasiga ubuzima ni uko maze umushoferi wari uyitwaye ahita akora igikorwa cyateye benshi ubwoba.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu murenge wa Macuba ubwo imodoka ebyiri zagonganaga.

Byabaye ku isaaha ya saa mbiri za mu gitondo (08h00 a.m), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023.

Ikamyo ya Scania ifite ibirango bya RAD 134U yavaga i Nyamasheke igana i Karongi, yagonganye na Toyota Hiace ifite ibirango RAG 407N yavaga i Macuba igana i Nyamasheke

Umushoferi wa Hiace witwa MAHIRANE Albert w’imyaka 38 y’amavuko, yahise ahasiga ubuzima, hakomereka abagenzi 16 bari mu modoka atwaye.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yavuze ko impanuka yatewe n’uwari atwaye Toyota Hiace winjiye mu muhanda atabanje kureba neza ko hari indi modoka.

Abakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Hanika.

UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye amakuru ko mu bari mu modoka harimo umugeni ugiye gushyingirwa i Ntandezi, ahitwa Ruharambuga akaba yari kumwe na bamwe mu bo mu muryango we.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Remera: Abana bari kuba mu nzu iriho shitingi nyuma y’uko umubyeyi wabo akuyeho isakaro, inzugi n’amadirishya akabigurisha kuri make make ndetse agahita anajyana na byo (AMAFOTO)

Alyn Sano yatumye abantu bumirwa kubera amafoto yashyize hanze yambaye imigwegwe -AMAFOTO