in

Nyamasheke hafunzwe Restaurant 40 harimo izagaburiraga abarwayi n’abanyeshuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko bwafunze burundu restaurant eshatu ndetse n’izindi 37 zifungwa by’agateganyo mu rwego rwo kurwanya umwanda no kwimakaza isuku. Ibi byatangajwe mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bugamije guteza imbere isuku n’isukura mu karere hose.

 

Mu igenzura ryakozwe, ubuyobozi bwagenzuye niba aho hantu hari ubwiherero bwujuje ibisabwa, niba abakozi baripimishije indwara zandura, bafite impuzankano y’akazi, ndetse n’isuku muri rusange aho bakirira abakiliya.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko abafunzwe bahawe icyumweru cyo kwikosora, ariko eshatu muri zo zafunzwe burundu kuko zikoraga nta byangombwa bifatika.

Yagize ati: “Twabagiriye inama yo gushora imari mu bindi bikorwa byubahiriza amahame y’isuku n’isukura.”

Muri restaurant zafunzwe harimo izigaburira abarwayi ku bitaro bya Kibogora n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Kibogora. Kugeza ubu, zirindwi zamaze kongera gufungura nyuma yo gukosora ibitagenda. Ubuyobozi burasaba abafite aho bacumbikira abantu cyangwa batangiriramo serivisi zifitanye isano n’ibiribwa, kwimakaza isuku nk’inkingi y’iterambere n’imibereho myiza.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kayonza: Umusaza w’imyaka 62 yitabye Imana nyuma yo gusanga umugore we asambana n’abagabo babiri

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO