Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko bwafunze burundu restaurant eshatu ndetse n’izindi 37 zifungwa by’agateganyo mu rwego rwo kurwanya umwanda no kwimakaza isuku. Ibi byatangajwe mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bugamije guteza imbere isuku n’isukura mu karere hose.
Mu igenzura ryakozwe, ubuyobozi bwagenzuye niba aho hantu hari ubwiherero bwujuje ibisabwa, niba abakozi baripimishije indwara zandura, bafite impuzankano y’akazi, ndetse n’isuku muri rusange aho bakirira abakiliya.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko abafunzwe bahawe icyumweru cyo kwikosora, ariko eshatu muri zo zafunzwe burundu kuko zikoraga nta byangombwa bifatika.
Yagize ati: “Twabagiriye inama yo gushora imari mu bindi bikorwa byubahiriza amahame y’isuku n’isukura.”
Muri restaurant zafunzwe harimo izigaburira abarwayi ku bitaro bya Kibogora n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Kibogora. Kugeza ubu, zirindwi zamaze kongera gufungura nyuma yo gukosora ibitagenda. Ubuyobozi burasaba abafite aho bacumbikira abantu cyangwa batangiriramo serivisi zifitanye isano n’ibiribwa, kwimakaza isuku nk’inkingi y’iterambere n’imibereho myiza.