in

NdabikunzeNdabikunze YEGOKOYEGOKO NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Nyamagabe: Umu Securite Yarashe Umuyobozi Wa SACCO Amusanze Iwe

Mu karere ka Nyamagabe u musekirite witwa NTAKIRUTIMANA Bosco warindaga ku Umurenge SACCO BURUHUKIRO akoresheje imbunda yakoreshaga ku burinzi bw’iyo SACCO yarashe mu nda Umuyobozi ( Manager ) w’iyo SACCO witwa DUSINGIZIMANA Moise w’imyaka 36 .

Amakuru yatanzwe n’umukozi w’uyu muyobozi wa Bank witwa NIRINGIYIMANA Olivier w’imyaka 33 ari nawe utabaje , avuga ko Moise yatashye ageze mu nzu uyu musekirite ahita amwinjiraho ahita amurasira muri Coridor isasu 1 mu nda .

Uwarashwe akaba yagejejwe kuri Centre de Santé ya Buruhukiro . Urwego rwa Police rukaba rurimo gukurikirana ngo rushakishe aho uyu musekirite yaba yihishe.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Nkuramiel
Nkuramiel
2 years ago

None ubwo iyo nkuru ni bwoko ki kuki mutanga inkuru zibice nukuvuga muba mwayikuye ahandi??? Mugaterura mukazana none se nimba yamurashe?? Ni complement mwatangaga cg?Wenda Hari impamvu yabikoze!!! Aho kugira ngo mutubwire imvano yabyo nimpamvu ngo security yarashe manager .mwiminjiremo agafu mwongere ubunyamwuga

Claude
Claude
2 years ago
Reply to  Nkuramiel

Nonese iyi nkuru ko nta na kimwe kigaragaza ko Ari ukuri.
Byabaye ryari?
Byatewe n’ iki?
Ubuyobozi precisely nde,burabivugaho iki?
Itegeko ryo ribi ugaho iki?.uwarashwe se we yababwiye iki niba ashobora kuvuga?
Abo bakoranaga se bazi iki cyaba cyateye iki cyaha?

Inkuru yo guha abanyarwanda iyi minsi ntago yakabaye ikoze kuriya pe!
Mwihangane kunenga,ahubwo munkosore!

Umwambaro mushya wa Rayon Sport Fc ntabwo wavuzweho rumwe n’abenshi mu bafana(Amafoto)

Kigali: RIB Yerekanye Abasore Bakurikiranyweho Gushukisha Abakobwa Urukundo Ubundi Bakabasambanya