Muri iyi minsi ni udushya gusa dore ko babuze ko dusatira iminsi ya nyuma koko wabona ibyo bihe byegereje.
Umugabo bita Víctor Hugo Mica Álvarez, w’imyaka 30, yitabiriye ibirori byabereye muri Boliviya ari naho iwabo bikaba byahariwe abaturage b’aba Toba bo muri Amerika y’Epfo.
Yari yatumiwe n’inshuti kugira ngo basangire inzoga nkeya muri uwo muhango ariko avuga ko byarangiye atanzwemo igitambo cy’imana ya Pachamamma, cyangwa Nyina w’isi.
Uyu mugabo yatangaje ko yanyweye hanyuma akaza kwisanga aryamye hanyuma agatekereza ko ari iwe yanyuka ngo ajye kunyara, agasanga afungiyemo mu isanduka hanyuma amena ikirahure aracukura ahita ava mu mva.
Mu kuva mu mva, yahise ajya kuri police kugira ngo avuge ibyamubayeho ariko agezeyo bamwamaganira kure kuko ngo yari yasinze kandi cyane bamubwira kuzagaruka gutanga ikirego cye atasinze.
Hari andi makuru avuga ko hari uwamubonye mu wundi mujyi wo muri Bolivia asa nabi ndetse afite n’ibisima mu maso hanyuma abantu barumirwa we akavuga ko byatewe nuko yarwanaga no kwivana mu mva ndetse kubera kumena ikirahuri cy’isanduku, akaboko ke kakomeretse.