in

Nyagatare: Abana b’abanyeshuri biga mu mashuri abanza igikorwa bakoreye umukecuru utishoboye cyakoze ku mitima ya benshi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Mutarama 2023, mu karere ka Nyagatare abanyeshuri biga mu mashuri abanza ya Rwimiyaga, bashyikirije umukecuru Mukagasana Valerie w’imyaka 68 y’amavuko inzu, bamwubakiye ifite agaciro k’arenga miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Igitekerezo cyo kubaka iyi nzu iherereye mu mudugudu wa Rwinyange, akagari ka Rwimiyaga, cyashibutse kuri Ukunzwenayezu Faustine w’imyaka 12 y’amavuko wiga mu mwaka wa gatanu, maze abigeza kuri bagenzi be, nabo babonye ubuzima Valerie abayemo biyemeza kugishyira mu bikorwa.

Ubwo abo bana baratashye maze basaba ababyeyi babo amafaranga yo kubumba amatafari, ubuyobozi bwa GS Rwimiyaga bukimara kumenya icyo gitekerezo kiza nabwo bwashishikarije abandi banyeshuri ndetse n’abarimu maze batanga ubushobozi bwabo.

Uyu mukecuru yifurije aba banyeshuri imigisha y’Imana, abashimira ko bamuhaye icumbi kandi abasaba gukomeza kumusura nk’uko bari basanzwe babigenza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, yashimye iki gikorwa cyatekerejwe n’abana maze avuga ko kuri we asanga aba bana batangiye gutera ikirenge mu cy’intwari z’Igihugu, kuko babasha kubona ibitameze neza bagatekereza kubikosora.

Aba bana bamurikiye Mukagasana Valerie inzu irimo intebe zo mu ruganiriro, n’ubwiherero n’igikoni ndetse n’umurasire utanga urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba, byose bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 3Frw.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Anthony wihinduye ikivejuru cy’umukara yikase amatwi n’intoki ubuzima bukomeje kumugora

Umutoza Haringingo Francis wa Rayon Sports yateye utwatsi icyifuzo cya Kapiteni Rwatubyaye Abdul