Umugabo usanzwe akora akazi ko kwikorera imizigo Nyabugogo aba bazwi nk’abakarani, yiyahuye asimbutse inyubako izwi nko kwa Gandarari isanzwe ikorerwamo ubucuruzi, ariko Imana icyinga ukuboko ntiyapfa.
Uyu mugabo yazamutse muri iyo nyubako agiye kinywera agacupa, nuko arangije arasimbuka yikubita hasi, aho umutwe ari wo wabanje hasi mu gihe yarari hasi abantu bahise baza gushungera ari benshi.
Amakuru dukesha BTN TV, avuga ko uyu mugabo atari ubwo mbere yari ashatse kwiyahura dore ko nta mbere yabigerageje abantu bakamubuza.
Nk’uko byatangajwe n’abaturage bari ahabereye ibyo, bavuze ko impamvu ituma uyu mugabo ashaka kwiyambura ubuzima ari uko umugore we yamutaye.
Abamubonye ashaka kwiyahura bavuze ko yasimbutse agafata mu giti cyari cyiri imbere y’iyo nyubako, gusa ariko ngo ishami yafashe ryahise rivunika yikubita hasi.
Ubwo uyu mugabo yamaraga kwikubira hasi abantu bahise bahamagara imbangukiragutabara, aho yajyanwe kwa muganga akiri muzima. Abaturage kandi banasabye ko naramuka avuye kwa muganga azashakirwa inzobere mu by’ubizima zikamuganiriza.