in

Nyabugogo ubujura bwafashe indi ntera: Abakarasi bari gukoresha amayeri maze bakiba abagenzi

Bamwe mu bagenzi bajya gutega imodoka muri Gare ya Nyabugogo baravuga ko hari abakarasi bakoresha amayeri bakigira abashoferi maze bakabiba amafaranga yabo.

Iyo unyarukiye mu marembo yinjira muri Gare ya Nyabugogo, usanganirwa n’abasore baza bakubaza aho ujya [abakarasi].

Aba bakarasi babeshya abagenzi ko aribo bashoferi maze bakabajyana mu modoka, bageramo bakabishyuza bababeshya ko bagiye kubakatishiriza amatike y’urugendo.

Gusa ariko bamara kugenda abashoferi nyi’rizina nabo bakabishyuza, udatanze amafaranga bakamusohora.

Ni iyo mpamvu, buri mugenzi wese ugana iyi Gare ya Nyabugogo agirwa inama yo kujya gukatishiriza amatike ahabugenewe cyangwa bakishyura imodoka ihagurutse.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubwiza bwe yabukomoye ku mubyeyi we! Kayumba Darina yashyize hanze amashusho ari kumwe na mama we nawe ufite ubwiza buhebuje – VIDEWO

Abanyeshuri bose amaso bari bayahanze umuzungu! Judithe yajyanye n’umukunzi we yasimbuje Safi Madiba gusura abanyeshuri – VIDEWO