in

Numenya ibyiza byo guseka ntuzongera kubaho wigunze.

Mu by’ukuri, guseka ni ikintu cy’ingenzi. Kandi byagaragaye ko bifite inyungu nyinshi ku mubiri w’umuntu mu buryo butandukanye nk’uko tugiye kubirebera hamwe muri iki cyegeranyo dukesha Wonderslist.com.

Dore ibyiza byo guseka ku buzima bw’umuntu:

1.Guseka bigufasha kugabanya ibiro

Guseka nabyo ni imyitozo ngororamubiri nziza cyane. Bitwika karori mu gihe useka. Bishobora kutagaragara nk’ingirakamaro, ariko guseka byongera gutera neza k’umutima kandi byihutisha metabolism. Niba urimo uragerageza kugabanya ibiro, tekereza kongera ibitwenge muri gahunda y’imyitozo ngororamubiri ukora.

2.Byongera ubudahangarwa bw’umubiri wawe

Abashakashatsi basanze guseka byongera ubudahangarwa bw’umubiri, bikongera umubare w’uturemangingo T duha ubudahangarwa umubiri. Ibi bituma tudakunda kugira inkorora n’ibicurane. Igabanya kandi byibura imisemburo ine ituma umunaniro (stress) wiyongera. Nyuma rero yo gusekaneza, wumva umeze neza utagihangayitse.

3.Bituma urushaho guhumeka neza.

Seka cyane, kuko ibitwenge bisukura ibihaha byawe n’umwuka mwinshi kurusha uwo byinjiza, bigatuma ibihaha bikora neza kimwe no gukurura umwuka mwinshi ukarekura undi mwinshi. Ibi ni ingirakamaro cyane cyane ku bantu bafite ibibazo by’ubuhumekero, nka asima.

4.Bigabanya kwiheba

Urwenya rumaze igihe kinini rufasha abantu ba_te agahinda cyangwa kwiheba. Guseka bigabanya impagarara no guhangayika, kandi bigabanya no kurakara, ibyo byose bikaba ari ibintu by’ingenzi mu buzima. Mu bushakashatsi bwasohotse muri Geriatrics na Gerontology International, ibitwenge byagaragaye ko bigabanya kwiheba ku barwayi bageze mu zabukuru, bitera ubuzima bwiza no kunoza imikoranire yabo.

5.Bigabanya ububabare

Guseka birekura endorphine ikora neza muri sisiteme yawe ifite imbaraga zirenze urugero rwa morphine. Ubushakashatsi bwakozwe mu Bwongereza bwerekana uburyo iminota 15 gusa yo guseka ishobora kongera kwihanganira ububabare hafi 10% kubera irekurwa rya endorphine mu bwonko. Izi endorphine zitera ikintu gisa na “High” kidasanzwe, kiganisha ku byiyumvo bishimishije byo gutuza, ndetse no kugabanya ububabare bw’igihe gito.

6.Bituma ubaho igihe kirekire

Dukurikije ubushakashatsi buherutse gusohoka muri Archives of General Psychiatry, abakuze bafite ibyiringiro, abahora biringiye ko ibintu byiza bizaba (aho kuba bibi), ntibakunze gupfa nk’abihebye. Mu by’ukuri, mu bitabiriye ubushakashatsi bafite hagati y’imyaka 65 na 85, abari bafite ibyiringiro kurusha abandi ni 55%. Ntibapfa guhitanwa n’impamvu zose kurusha abantu bihebye.

7.Inyungu zo guseka mu mibanire n’abandi

Guseka birandura. Iyo uzanye ibitwenge byinshi mu buzima bwawe, birashoboka cyane ko wafasha abandi hafi yawe guseka cyane. Mu guteza imbere imyifatire y’abari hafi yawe, ushobora kugabanya urwego rw’imyitwarire yabo kandi birashoboka ko uzamura ireme ry’imibanire myiza uhura nabo.Byongeye, ugabanya urwego rwa stress zawe kurushaho!

Uko useka n’abandi, birashoboka cyane ko uzibukirwa ku mbaraga nziza n’ibyiyumvo uzana. Ndetse umubano wimbitse (intimate relationships) uzamurwa no guseka, biganisha ku byishimo byinshi n’ubusabane bushimishije.

8.Ni siporo y’imbere

Guseka bishobora kugabanya inda ndetse bigakoresha imyitozo n’intugu, bigatuma imitsi iruhuka. Guseka kandi ni imyitozo myiza ku mutima. Guseka inshuro 100 bihwanye n’iminota 10 ukora imyitozo yo kwiruka kuri za mashini zabugenewe cyangwa kumara iminota 15 unyonga igare.

9.Byongera imibanire yawe mu rukundo

Niba ushaka kubona umukunzi cyangwa inshuti nshya, guseka bizagufasha. Abagabo bakunda abagore baseka imbere yabo kandi mu by’ukuri abagore baseka 125% kurusha abagabo.

Niba kandi usanzwe uri kumwe n’umuntu musangira, guseka ni ikintu cy’ingenzi mu gutuma umubano wawe n’abandi ukomeza gukora neza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ariel Wayz na Juno Kizigenza barimo kurira ubuzima ku mazi (video)

Amafoto ateye ubwuzu ya Miss Iradukunda Elsa yashyizwe hanze