Aline Gahongayire umenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yahaye ukuri abantu bose bamaze igihe bibaza ku ifoto ye yacicikanye ku mbuga nkoranya mbaga asa nkaho atwite.
Mu kiganiro yagiranye na MIE yabajijwe ibyo kuba atwite asubizanya uburakari bwinshi avuga ko nubwo yaba atwite nta muntu azaka indezo.
Yagize ati” ngewe ibyo kuba natwita cyangwa ntatwita nta muntu bireba kuko ntawuzambyaza urimo yewe ntanuwuzamvura urimo bityo rero ndumva abantu batagakwiye gutinda ku bintu bitabareba”.
Ibi byakomeje gutuma abantu bahera mu rujijo kuko nta narimwe Gahongayire aremeza ko atwite cyangwa ngo abihakane.
Arabuzwa n’iki x si views zacu zimutunze