in

Nubasha kuyigumisha mu cyiciro cya mbere uzaba ukoze! Umutoza wari muri shampiyona umwaka ushize yemeje ko Kiyovu Sports ishobora kurwana no kutamanuka

Umutoza wari muri shampiyona y’u Rwanda umwaka ushize ndetse atoza ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko iyi kipe kuguma mu cyiciro cya mbere bizaba ari ibitangaza.

Umwaka ushize Shampiyona ubwo yari igeze hagati,  Alain André Laundet yaje guhindurirwa inshingano mu ikipe ya Kiyovu Sports akurwa ku butoza agirwa manager w’iyi kipe ikipe isigara itozwa na Mateso Jean De Dieu

Uyu mugabo yakomeje inshingano ze, ariko Shampiyona irangiye baravugana atandukana n’iyi kipe mu buryo bw’ubwumvikane. Nyuma yaho yagiye atangaza amagambo akomeye cyane ubona ko hari ibitaragendaga neza muri Kiyovu Sports.

Mu magambo yatangarije bagenzi bacu yavuze ko iyi kipe ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Yagize Ati”Komera mugabo nubwo bakubeshye ntabwo uzi neza Kiyovu ya nyayo, abana bato nanjye w’umutemberezi bari hariya, nubasha kugumisha ikipe mu cyiciro cya mbere bizaba ari igitangaza, niyo mpamvu twakuyemo akacu karenge.”

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amagambo 8 atangaje ushobora gusoma uhereye imbere wanayasoma uhereye inyuma ntahinduke, urugero :” Umuvumu” 

Satani ibyabo yabyivanzemo: Abakunzi ba APR FC babuze igisubizo cy’ibibazo bibaza nyuma yo kumenya inkuru itari nziza iri kuvugwa ku bakinnyi bayo b’abanyamahanga bari ngenderwaho