in

Ntwari Fiacre yahishuye inkomoko y’umusaruro w’Amavubi

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ndetse n’Ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre, yatangaje ko umutoza w’ikipe ndetse n’imikoranire myiza hagati ya Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, biri ku isonga mu bituma Amavubi yitwara neza mu mikino mpuzamahanga.

 

Ntwari Fiacre, umwe mu bakinnyi b’amateka mu Rwanda, yagaragaje uko we na bagenzi be biteguye umukino baherutse gukina ndetse n’uko bishimiye umusaruro bawukuyemo. Yavuze ko ikipe yiteguye bihagije, kandi ko bari bafite icyizere cyo kutazatakaza amanota mu rugo, cyane cyane ko bari bazi ko Perezida Paul Kagame azaba ari muri Stade Amahoro kureba uwo mukino.

 

Yagize ati: “Ni umukino twari twiteguye bihagije, ntabwo twari twiteze ko twatakaza mu rugo, cyane cyane ko twari tuzi ko Perezida wacu aza kureba umukino. Twashyizemo imbaraga, kuko Nigeria ni imwe mu makipe akomeye muri Afurika. Twihaye intego yo kutagomba gutakaza kandi twabigezeho kuko twanganyije, ni umusaruro mwiza ku ikipe yacu.”

 

Ku bijyanye no kwitwara neza ku giti cye, Ntwari yavuze ko gukinira imbere ya Perezida Kagame byamuhaye imbaraga zidasanzwe, akiyemeza kwerekana ko ari umukinnyi ukomeye kuko akinira ikipe ikomeye nka Kaizer Chiefs.

 

Ati: “Ikintu cyamfashije ni uko nagombaga kwitera imbaraga no kwerekana ko ndi umukinnyi ukomeye. Twari dufite umushyitsi w’imena, kandi nagombaga kwerekana ko nshoboye, by’umwihariko kuko nagombaga kwitwara neza ku mukino wanjye wa mbere kuri Stade Amahoro. Ndashima Imana ko nabigezeho.”

 

Ntwari kandi yashimangiye ko umutoza w’Amavubi afite uruhare runini mu musaruro mwiza w’ikipe, ndetse n’imikoranire myiza hagati ya Minisiteri ya Siporo na FERWAFA nayo ikaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rw’iterambere ry’ikipe y’igihugu.

 

Yagize ati: “Dufite umutoza mwiza udushakira imyanya myiza mu kibuga. Icya kabiri, Minisiteri na Federasiyo biri kutuba hafi haba mu mibereho ndetse no mu byo tugenerwa nk’abakinnyi. Iyi mikoranire myiza ituma tuba mu mutuzo, bityo tukitwara neza mu kibuga.”

 

Nyuma y’imikino ibiri yo mu itsinda rya Kane ryo guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc muri 2025, Amavubi ari ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri, mu gihe Nigeria iyoboye itsinda n’amanota ane, Bénin iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu, naho Libya ikaza ku mwanya wa kane n’inota rimwe.

 

Uyu musaruro Amavubi amaze kugeraho urashimangira akamaro k’umutoza mwiza n’imikoranire myiza hagati ya FERWAFA, Minisiteri ya Siporo, n’Ikipe y’Igihugu, mu rugendo rwo kwiyubaka no kwiyerekana ku rwego mpuzamahanga

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Arsenal yasabwe guhindura umwambaro mu mukino wa North London Derby

U Rwanda rusezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Basketball y’abatarengeje imyaka 18 nyuma yo gutsindwa na Mali