in

Ntwari Fiacre wari umaze imikino 8 adakina, yagaragaje imbamutima ze nyuma yo gufasha ikipe ye gusezerera Mamelodi Sundowns kubera Penariti yakuyemo

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Ntwari Fiacre, yafashije ikipe ye ya TS Galaxy gusezerera Mamelodi Sundowns mu Irushanwa Carling Knockout Cup.

Amakipe yombi yanganyije 2-2 ariko TS Galaxy itsinda kuri penaliti 5-4 zirimo ebyiri zafashwe n’uyu munyezamu.

Nyuma yo gufasha iyi kipe ye, Ntwari Fiacre aganira na BB FM Umwezi, yatangaje ko yari amaze imikino 8 adakina.

Ati “Umukino wanjye wa mbere navuga ko wagenze neza, hari hashize imikino umunani ntakina ariko nakomeje gukora kuko narinzi ko igihe cyanjye kizagera kandi nkazabyitwaramo neza niyo mpamvu mubona ko nari tayari mu mukino.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo biba byoroshye gukina umukino wawe wa Mbere ukina n’ikipe nka Mamelodi Sundowns, ikipe navuga ko iri mu za mbere muri Africa ariko navuga ko uyu mukino naje nshaka kwitwara neza kandi byampiriye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Birabe ibyuya, Karim Benzema yasabiwe kwamburwa ubwenegihugu bw’u Bufaransa

Ubugizi bwa nabi bukomeje gufata indi ntera muri Kigali: Abagizi ba nabi bafashe umugabo bamukubita inyundo mu menyo none ubu akanwa ke bagasize kambaye ubusa, agace byabereye mo hakunze kumvikanamo urugomo n’ubwicanyi by’indengakamere