Karoti ni igihingwa gihingwa mu bice bitandukanye by’isi .Ishobora kuribwa ari mbisi cg ukayikoresha utunganya andi mafunguro.karoti ifite intungamubiri ikomeye yitwa beta karotene ifite akamaro gakomeye mu buzima.Hari impamvu utagomba kubura karoti ku mafunguro yawe ya buri munsi uko byagenda kose.
1.Irimo fibre
Fibre ni nziza cyane ku mara kuko irinda impatwe .Ifasha kandi mu kubungabunga ubuzima bw’igifu no kongera amara
2.Ifasha kugabanya ibiro
Karoti ikungahaye kuri soluble na insoluble fibres .Izi fibre zifata umwanya muremure mu gufasha igogora.Bizagufasha kutagubwa nabi umaze gufata amafunguro.
3.Igabanya umuvuduko w’amaraso
Karoti irimo calicium ifasha kugabanya impagarara mu mitsi yamaraso kandi ikanongera umuvuduko w’amaraso mu mubiri.
4.Ni nziza ku ruhu rwacu
Karoti irimo vitamin nka beta karotene ,lutein na lycopene .Ibi bifasha guteza imbere uruhu rwiza.
5.Ifasha amaso
Karoti irimo vitamin A ifasha cyane amaso kandi ishobora kurinda indwara zamaso.Ikungahaye kandi kuri lutein na lycopene bifasha mukubona neza.