Hari amafuguro ushobora gufata mbere yo kuryama akakugwa nabi ndetse umubiri wawe ntubashe kuruhuka neza ngo ubone ibitotsi.Muri iyi nkuru tugiye kureba ayo mafunguro ugomba kugendera kure niba ushaka kugubwa neza uryamye.
Fromages
Kubera ko fromage ari amavuta, igora mu igogora mu masaha y’ijoro umuntu akeneye kuruhuka. Biba byiza iriwe mu saha yo ku manywa.
Inyanya n’izindi mboga zimwe na zimwe
Imboga zimwe na zimwe nk’inyanya si byiza kuzirya nijoro kuko zirekura umusemburo wa tyramine, ituma hakorwa undi witwa noradrenaline ugira ingaruka ku igogora ukanatuma ubwonko bukora cyane, bityo ibitotsi bikabura.
Ibikomoka ku nyama
Harimo nka Sosiso (Saucisson), pâté, kimwe n’amafiriti (chips) n’ibindi nka byo kubera ko biba bifite amavuta menshi bigasaba umubiri gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo igogorwa rikorwe neza, bityo umuntu ntasiznire neza.
Ibiryo birimo ibirungo byinshi (Les plats épicés)
Amafunguro arimo ibirungo si byiza kuyafata nijoro kubera ko atera uburibwe mu gifu ndetse no gutumba (kubyimba inda/ballonnements), bigatuma umuntu arara nabi. Ikindi kandi bitera umubiri ubushyuhe na byo bigatuma umuntu adasinzira neza.
Ibintu bikonje cyane
Ibintu bikonje cyane kandi biryohereye bikangura ubwonko bigatuma umubiri usa n’ufite imbaraga zo gukomeza gukora bityo umuntu akabura ibitotsi. Ibi birmo nka za Gato (Gateaux), kimwe n’imigati y’isukari.
Chocolat yirabura (Le Chocolat noir)
Ubu bwoko bwa chocolat bubamo ibikangura umubiri bizwi nka tyrosine, théobromine, anandamide, bituma umutima ukora cyane, si byiza rero kuyirya mbere yo kuryama mu gihe wifuza gusinzira neza.
Inzoga/Ibisembuye (Alcool)
Ibinyobwa bisembuye ni umwanzi w’ibitotsi n’ubwo hari abibwira ko bibitanga, nyamara si ukuri. Mu gihe umuntu asinziriye yabinyoye mu masaha yegereje kuryama, bimutera kugona, no gushikagurika cyane cyane mu gicuku. Ibi bituma abyukana umunaniro.