in

Ntuzaryamane na Boss wawe! Dore abantu 12 utagomba kuryamana nabo ndetse n’ingaruka zo kuryamana nabo

Abantu 12 utagombye kuryamana na bo

 

1. Ntukajye wemera kuryamana n’umugabo washatse utitaye ku byo agusezeranya cyangwa ibyo avuga. Ntibikabeho!

2. Ntuzigere wemera kuryamana na boss wawe. Niba  akubuza amahwemo bikabije, jya ureka akazi kandi wiringire ko Imana izaguha akandi kazi keza kurushaho.

3. Ntuzaryamane n’abantu uyoboye cyangwa ubereye pasiteri,  niba uri pasiteri ukaryamana n’abakiristu bawe, uwo niwo muvumo wambere uzaba ugize.

4. Ntukaryamane n’umugore wubatse: Niba mutangiye gukundana  binyuze mu biganiro, mu mishyikirano y’akazi cyangwa mu mashuri, mujye muhagarika ubwo bucuti. Kuko kuryamana n’umugore w’ubatse uba uri gusenyera undi mugabo.

5. Ntuzigere uryamana n’abarimu bawe: ibi benshi babikora bashaka amanota cyangwa bashaka ubundi bufasha ku barimu, ariko ndakubwiza ukuri ko nicyo kintu cyambere wazicuza mu buzima bwawe.

6. Niba uri umucuruzi, ntuzigere wemera kuryamana n’umuntu ushobora kuba umukiriya wawe kugira ngo gusa ugere ku ntego yawe. Ntibikabeho!

7. Ntugasambane n’ababyeyi b’uwo mwashakanye. Icyaha cyambere kizagukurikirana n’umuryango wawe ni ugusambana na Nyokobukwe cyangwa Sobukwe. Byakwanga byakunda nubikora, mu rugo rwawe nta mahoro uzigira ugira.

8. Ntukaryamane n’umukozi wawe:  niramuka uryamanye n’umukozi wawe wo mu rugo uzamenye ko ariryo shyano ryambere uzaba wikururiye! Hari ubwo ushobora kumutera inda cyangwa akayigutera, ngaho ibaze uwo mwashakanye n’abana bawe uko bazabifata.

9. Ntugasambane n’inshuti z’abana bawe: ibaze uri umubyeyi, Umwana wawe akumva ngo uryamana n’inshuti ze! Nicyo cyasha cyambere uzaba usize umwana wawe.

10. Nemera ko Imana yaremye imibonano mpuzabitsina kugira ngo ibe hagati y’umugabo n’umugore. Irinde kugirana imibonano mpuzabitsina nabo muhuje ibitsina. Imana yanga abaryamana n’abo bahuje igitsina, kandi nawe wakagombye kubarwanya.

11. Ntugasambane n’abavandimwe bawe cyangwa bene wanyu : niwibeshya ukabikora ntuzatinda kubona ingaruka z’amaraso! Amaraso si amazi.

12. Ntugasambane n’umukunzi w’inshuti yawe cyangwa w’umuvandimwe wawe: ibaze ukuntu ibintu ukora amasaha 2 gusa biba bigiye gusenya umubano w’ubatse mu myaka 20.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uzabikore mwana wanjye: Umuherwekazi Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yabwiye umwana we w’uruhinja amagambo adasanzwe arangije amubyinisha indirimbo ikunzwe cyane ku Isi -AMASHUSHO

Azwiho gutwara ibikombe: Ihere ijisho amafoto y’umutoza mushya wa Simba SC uherutse gutwara igikombe cya CAF Confederations atsinze Young Africans -AMAFOTO