in

Nubwo asa nk’uwibagiranye ariko nti byamubujije guca agahigo muri African

Umuhanzi Ngabo Medard Jorbet yongeye guca agahigo ko kuba umuhanzi rukumbi wo mu Rwanda ushyizwe ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya African Muzik Magazine Awards (FRIMMA) bigiye gutangwa ku nshuro ya 10.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kanama 2023, nibwo komite itegura ibi bihembo yatangaje urutonde rurambuye rw’abahataniye ibihembo.

Bigiye gutangwa hizihizwa imyaka 10 yabyo-Kandi hashimwa umusanzu byagize mu guteza imbere no gushyigikira abahanzi bo muri Afurika, yaba ababarizwa kuri uyu mugabane ndetse n’abandi bakorera umuziki ku migabane y’indi ariko bakomoka muri Afurika.

Komite itegura ibi bihembo ivuga ko ‘iyi sabukuru y’imyaka 10 tugiye kwizihiza’ ari ‘ikimenyetso cy’uruhare rw’ibihembo rwa Afrimma mu muziki’.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dj Briane agomba kunyemera uko byagenda kose! Umusore wasariye Dj Briane yikuyemo imyenda yose yigaragura mu muhanda ubwo bamubwiraga amakuru atari meza – Amashusho

Muri Nakuru! Umugabo yibese umugore we maze ajya gusezerana n’undi mugore gusa byaje kuragira ari amarira gusa gusa