in

Ntiyamuta ngo ajye mu kazi! Ukuntu The Ben yanze gusiga umugore we i Musanze ngo ajye gukorera amafaranga amafaranga arenge miliyoni 5 i Rubavu mu rubyiniro rwari ruri mu miryoshyo

Ntiyamuta ngo ajye mu kazi! Ukuntu The Ben yanze gusiga umugore we i Musanze ngo ajye gukorera amafaranga i Rubavu mu rubyiniro rwari ruri mu miryoshyo.

Hashize iminsi itandatu hasojwe iserukiramuco rya Kivu Fest ryaberaga i Rubavu rigahurutsa abakunzi b’umuziki baturutse imihanda yose.

Umuhanzi Blaq Diamond wari watumiwe muri Kivu Fest ntiyabashije kuhagera aho byatekerejwe ko yasimbuzwa The Ben ariko bikaza kwanga.

Amakuru avuga ko abantu bari hafi y’abateguraga iri serukiramuco bahisemo abavugisha The Ben wari mu Mujyi wa Musanze, bamusaba kwitabira iki gitaramo.

The Ben uri mu Rwanda mu biruhuko no gusura umuryango we, yasabye guhabwa ibihumbi 10$ (arenga miliyoni 10Frw) kugira ngo abe yaririmba muri iki gitaramo, mu gihe abari bamuhamagaye bamubwiye ko bafite ibihumbi 5$ (arenga miliyoni 5Frw) ariko nabwo ntibabasha kumvikana ku biciro.

Nguko uko The Ben wari wiyambajwe ku munota wa nyuma yaje kunaniranwa n’abashakaga kumuha akazi, birangira atitabiriye iki gitaramo.

The Ben yari yajyanye n’umugore we mu karere ka Musanze aho bari bagiye kuruhukirayo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Aba bo amakipe bazayesa 90 ishire! Urutonde rw’abakinnyi 6 b’abanyamahanga APR Fc imaze gusinyisha mu ibanga rikomeye cyane – AMAFOTO 

 “Gapfizi bishobora kumwanga mu nda agasubirayo atarwiyambitse” Tanasha Donna wahoze akundana na Diamond Platnumz akomeje gushyira amafoto hanze agaragaza imiterere ye ibyatumye benshi bavuga ko azashiduka Gapfizi amugezeho(AMAFOTO)