Ntiwabyizera! Umusore wapfuye agashyingurwa n’umuryango we n’ubuyobozi, yagarutse iwabo ari muzima bari bazi ko yamaze no kubora.
Ubusanzwe ntabwo byoroshye kumvisha abantu ko umuntu wari umaze igihe apfuye cyangwa se amaze umunsi umwe apfuye ko yagarutse mu buzima bw’abantu.
Benshi bagiye babivugaho ndetse bakagaragaza ko n’ubwo hari abavuga ko abantu bazutse baba babeshya kubw’inyungu zabo.
Umugabo uvuka muri Komine ya Itaba mu Ntara ya Gitega mu gihugu cy’Uburundi, amakuru avuga ko yari yarapfiriye muri Sosumu mu Ntara ya Rutana aho yari yaragiye gupagasa nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Mashariki Tv cyo mu gihugu cy’Uburundi
Kivuga ko umunsi apfa, umuryango we ufatanyije na Komine bagiye kumushyingura.
Bakomeza bavuga ko ngo nk’uko babitangarijwe n’abashinzwe umutekano mu Burundi, hari hashize igihe kinini cyane uyu mugabo apfuye, akanashyingurwa ariko ngo ku itariki 08 Ukwakira 2023, yaje kugaragara mu rusengero rw’Abaporoti rwo mu Rusange muri Komine ya Itaba.
Amakuru avuga ko kandi abiwabo bamubonye bakamumenya ndetse nawe akabamenya dore ko uwo mugabo byari bizwi ko yapfuye yabonye nyina amumenye aravuga ati:”Uyu ni mama” ndetse anamenya na mushiki we.
Amakuru avuga ko muri Komine ya Itaba, batangaje ko uwo mugabo arimo gusengerwa n’abanyamasengesho. Mu by’ukuri iyi ni inkuru idasanzwe ndetse igoye kuyizera ko umuntu yazuka akongera akaba muzima ariko abafite imyizerere nabo barihitiramo.