in

“Ntimukamanganyishe nk’aba Mitsutsu” Nick wo muri City Maid ntiyumva ukuntu mu bihembo bya sinema nyarwanda bamushyira hamwe n’abanyarwenya nk’aba Mitsutsu na bagenzi be

“Ntimukamanganyishe nk’aba Mitsutsu” Nick wo muri City Maid ntiyumva ukuntu mu bihembo bya sinema nyarwanda bamushyira hamwe n’abanyarwenya nk’aba Mitsutsu na bagenzi be.

Nick wamenyekanye muri City Maid ntiyemera ibikorwa na bamwe mu bategura ibihembo by’abakinnyi ba sinema.

Mu byo atemera ni ukuntu bafata abakinnyi ba filime bakabahanganisha n’abanyarwenya mu kiciro kimwe.

Yagize ati: “Mu bihembo bya filime hano mu Rwanda, ntibikwiye uhanganisha abanyarwenya n’abakinnyi ba filime […] Nka ba Mitsutsu ntabwo bagahanganye n’abakinnyi ba filime. Comedy ndazikunda ku buryo ntaryama narebye kuko nanjye mba nshaka kwishima.”

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda mu makuru yo ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 30/9/2021.

Igisubizo kuri icyo kibazo Nick yatanze, yavuze ko bagakwiye gufata abanyarwenya bakabashyira mu kiciro cyabo ndetse n’abakinnyi ba filime bakajya mu kiciro cyabo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Fatakumavuta yafatiwe mu Burundi ari kumanika ibyapa biriho Bruce Melodie bivugwa ko ashaka kwica igitaramo cya The Ben

Amatariki y’ubukwe bayashyize hanze! Umuherwekazi Zari Hassan wabyaranye na Diamond Platinimz birangira umusore arusha imyaka 12 amugize umugore we byemewe