in

“Ntiduteze guhindura politiki yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda” Umuyobozi wa Apr Fc avuga ku bakinnyi bakomoka mu Rwanda iyi kipe ikoresha

Umuyobozi wa Apr Fc Lt Gen Mubarak Muganga, yavuze ko kuba bamaze imikino 50 badatsindwa ari ubutumwa bashakaga gutanga ku banyarwanda ko abakinnyi ba banyarwanda bashoboye.

Apr Fc yari imaze imikino 50 idatsindwa hano mu Rwanda gusa ariko uwo muvuduko waje guhagarikwa na Mukura Vs, yayitsinze igitego kimwe ku busa.

Nyuma y’uwo mukino bari bamaze gutsindwamo, umuyobozi wa Apr Fc yavuze ko kumara imikino 50 badatsindwa ari ubutumwa ku banyarwanda.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ari ubutumwa abanyarwanda bagomba gusigarana, kuko ngo abakinnyi b’abanyarwanda bashoboye.

Uyu muyobozi kandi yavuze abakinnyi bakoze neza kandi ko bashoboye, anashimangira ko nta bakinnyi b’abanyamahanga bazigera bakoresha.

Ati: “Ntiduteze guhindura politiki yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda”.

Apr Fc iri mu makipe atatu hano mu Rwanda afite politiki yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa. Ayo makipe yandi ni Police Fc y’igiporisi cy’u Rwanda na Marine Fc y’ingabo zirwanira mu mazi.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukecuru w’umufana wa Mukura VS yatwitse ku mbuga nkoranyambaga

Yashatse kwishyiraho amaherena ahabonera ishyano(Video)