in

Ntibyaherukaga: Rayon sport yanyagiye Gatsibo ibitego 16 mu minota 90 gusa

Ikipe ya Rayon Sports y’abagore yatsinze ibitego 16-0 Gatsibo y’abagore bakinnye ku munsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe n’abakinnyi 9 barimo umwe watsinze bitanu wenyine.

Ibi bitego byatsinzwe na Imanizabayo Florence watsinze 5,Divine,Uwamariya Diane na Muhoza buri umwe atsinda ibitego 2 mu gihe abarimo Gikundiro,Valentine,Rosine,Araza na Pascaline bashyizemo igitego kimwe buri umwe.

Mbere y’uko umwaka w’imikino 2021/2022 urangira,amakipe yose y’ibigugu mu Rwanda yiyemeje gushinga amakipe y’abagore ariko bihurirana n’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF, yavuze ko mu 2023 nta kipe izakina amarushanwa yayo idafite ikipe y’abagore.

Ibi byatumye amakipe atekereza Kabiri, maze amwe ahita atangira kurambagiza abakobwa bakina umupira w’amaguru mu rwego rwo kwitegura hakiri kare.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Georgina Rodriguez umugore wa Cristiano Ronaldo yongeye kwibasira Santos utoza Portugal

APR FC yatanze ikirego gikomeye muri FIFA kubera Adil Mohamed