Umugore n’umugabo bakomoka mu gihugu cya Nigeria bari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka abana 4 icyarimwe nyuma y’imyaka myinshi barabuze urubyaro.
Uyu muryango wari umaze imyaka 15 bibaza nimba bazabona urubyaro , bari barihebye batanakibitekereza na gato ko bazabyara, umugore Chinyere Nwokike, yaje kubwira umugabo we ko atwite umugabo amwima amatwi azi ko bitabaho n’ubwo abaganga bari barabyemeje.
Ibyishimo byatangiye kuza ku mpande zombi, haba ku mugabo,Chika Nwokike n’umugore we,inkuru ya Nigeria news itangaza ko ubu ari ibihe bidasanzwe ku abashakanye bakiriye abana 4 ,abahungu babiri n’abakobwa babiri.