in

Ntibisanzwe:Umugabo yamizwe n’igifi kinini nyuma kiramuruka||Ese byatewe n’iki?

Umugabo witwa Michael Packard ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko yibiye mu mazi maze yisanga mu kanwa k’iki gifi kinini, aho yamazemo umwanya ungana n’amasegonda hagati ya 30 na 40, hafi y’akarere ka Provincetown, Massachusetts gusa kubw’amahirwe kiza kumuruka.

Iyi fi bita Baleine ishobora kuba ndende kugeza kuri metero 15 igapima amatoni 36. Nk’uko bivugwa n’ikigo gishinzwe ibikoko byo mu mazi, ifi zo muri ubu bwoko bwa baleine hasigaye izingana na 60.000 kw’isi .

Uyu mugabo Packard w’imyaka 56 yabwiye ikinyamakuru Cape Cod Times ko we na bagenzi be bafashe ubwato bwabo, Ja’n J, off Herring Cove, ku wa gatanu mu gitondo, kandi hasa neza, amazi asa neza ku buryo washoboraga kubona ikiri ku metero esheshatu hagati mu mazi.

Avuga ko amaze kwibira avuye muri ubwo bwato yumvise akubiswe n’iki gikoko ubwo nyine ntiyongera kubona ikintu na kimwe.

Yatekereje ko yari atewe n’ifi y’ubundi bwoko izwi nka requin/shark isanzwe iba muri ako karere, ati “ariko narakabakabye ku ruhande numva nta menyo yari ifite”.

Nyuma nahise mvuga nti: ’Yooo, Mana yanjye, ndi mu kanwa ka baleine kandi irimo kugerageza kumira.Ibyanjye birarangiye, ndapfuye’! “

Packard avuga ko yahise atekereza uko umugore n’abana be b’abahungu babiri, umwe w’imyaka 12,undi w’imyaka 15, bagiye kubaho.

Ati: “Nyuma naje kumva kizamutse hejuru ku mazi kizunguza umutwe”. “Cyahise kinshiburira mu kirere mpita ngwa mu mazi. Aho nari nkize nkomeza kureremba hejuru y’amazi. Sinumvaga ibyo aribyo…sinzi uko nabivuga”.

Mugenzi we yaje kumubona yamaze gucika intege, ahita amukururira mu bwato.

Igipolisi cyo mu karere ka Provincetown gishinzwe kuzimya umuriro cyabwiye ikinyamakuru CBS News ko cyari cyamaze kwakira telefone itabariza umurobyi wakomeretse.

Amaze kuva mu bitaro aho yarimo kuvurirwa, Packard yabwiye abanyamakuru ko ibyamubayeho ari nk’ibivugwa muri Bibiliya.

Mu bisanzwe mu kurya, ubwoko bw’izi fi za baleine zigenda zasamye kugira ngo ifi nto cyangwa utundi dukoko twinjire mu nda yazo ku bwinshi.

Abahanga mu bijyanye n’ibyo mu mazi bavuga ko ibyabaye kuri Packard bishobora kuba ari nk’impanuka. Umuhanga umwe yabwiye ikinyamakuru Cape Cod Times ko atigeze yumva aho baleine yamize umuntu.

Source:BBC

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yahuye n’uruva gusenya ubwo abakobwa 35 yateretaga bamuvumburaga ko abatendeka||Menya uko byagenze.

Umugore wubatse yamatanye n’umugabo bateraga akabariro ||Ibyakurikiyeho biratangaje.